APR FC kuri final nyuma yo gusezerera AS Kigali mu gikombe cy’intwari 2026

0 minutes, 48 seconds Read

Amakipe yacu dukunda APR FC na AS Kigali yahuye mumukino wa 1/2 w’igikombe cy’Intwari 2026 kuri uyu wa 28 Mutarama saa Cyenda z’igicamunsi kuri Kigali Pelé stadium. Nyuma y’iminsi 61 banganyije igitego 1-1 muri Rwanda Premier League, APR FC itsinze uyu mukino 3-0

Uyumukino watangiye amakipe yombi ari kwiga umukino, ananganya imbaraga arinako ashaka uburyo bwo guhiga igitego ariko bigakomeza kwanga igice cyambere kiza kurangira amakipe anganya 0-0.

Igice cyakabiri ikipe y’ingabo z’igihugu niyo yihariye umukino nuko HAKIM KIWANUKA wambara 7 atsinda igitego cyambere k’umunota 60′, WILLIAM TOGUI wambara 35 atsinda icyakabiri kumunota 67′, RUBONEKAwambara 27 ashimangira insinzi kumunota 80 ‘.

Ikipe ya APR FC Ihise ikatisha itike yo gukina umukino wanyuma w’igikombe k’Intwari, ikaba itegereje ikipe izatsinda hagati ya Police fc na Rayon sports zizakina ku munsi w’ejo tariki 29/01/2026.

Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 32 ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.

APR fc yatsinze AS Kigali 3-0 Mu irushanwa ry’ igikombe cy’intwari 2026

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *