Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko adasobanukiwe uburyo abantu babiri bashakanye bananiranwa kubana kugeza aho batandukanye, ashimangira ko abashakanye bakwiye kwihanganirana, anaha abanyamadini umukoro wo gushaka igisubizo kirambye ku bibazo byugarije imiryango.
Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Gashyantare 2026, ubwo yitabiraga amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana (National Prayer Breakfast) ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship.
Kuri iyi nshuro, aya masengesho yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye aya masengesho, Perezida Kagame yavuze ko kubana no kwihanganirana ari ishingiro ryo kubaka umuryango, agaragaza ko atumva uburyo abantu babiri bashakanye bashobora kunanirwa kubana.
Ati: “Abantu babiri bananirwa kubana bate? Ari abantu benshi washyize hamwe birumvikana, ariko babiri? Erega abantu baranihanganirana. Icyaha umuntu umwe aba yakoze gituma undi amubwira ati ‘sinkigushaka’ ni iki? Haba habaye iki?”
Yakomeje avuga ko n’iyo habaye ikibazo, abashakanye bakwiye kuganira no kugishakira umuti aho kwihutira gutandukana, kuko aho umuntu yerekeza ashobora gusanga ibibazo birenze ibyo avuyeho.
Ati: “Niba hari ikibazo, abantu ntibarebana mu maso bakaganira, bakavuga bati ibi ntukwiriye kubikora? N’iyo byasubira, mukongera mukabiganiraho. Ariko se uva aho ujya he udasanga ibibazo nk’ibi? Ushobora no gusangayo ibibi kurushaho.”
Perezida Kagame yagaragaje kandi ko gusenyuka kw’imiryango bigira ingaruka zikomeye ku gihugu, ashimangira ko iyo byiyongereye bishobora guhungabanya imibereho y’Igihugu muri rusange.
Ati: “Tekereza ingaruka iyo abashakanye babiri, batatu, bane, 10 batandukanye icyarimwe. Igihugu kirahagwa. Ariko ibi ni ibintu bishobora gucungwa. Niba mwemera Imana n’amasengesho, mwabibisengeye mugashaka igisubizo mukakibona.”
Yongeye gusaba abanyamadini gushyira mu bikorwa inyigisho batanga, agaragaza ko inyigisho zitagize icyo zihindura mu muryango zitaba zifite umumaro uhagije.
Ati: “Izo nyigisho zose dutega amatwi buri munsi, zikuviramo iki niba tudashobora kuzikoresha ngo tuzane umutuzo mu muryango? Iyo tutabasha kuzifashisha mu kurenga umujinya no kutumvikana, ziba zitumariye iki?”
Perezida Kagame yashimangiye ko ibibazo by’imiryango ari inshingano ya buri wese, asaba Abanyarwanda gushyiramo imbaraga mu kubaka ingo zikomeye kugira ngo iterambere ry’Igihugu rikomeze mu murongo mwiza.
Ati: “Ibyo ni byo dukwiye gushyiramo imbaraga. Abanyarwanda bakarangwa n’uwo mutima, igihugu kigakomeza gutera imbere, kandi amasomo twakuye mu mateka mabi ntatakarire ubusa.”
Ku ruhande rw’abanyamadini, bagaragaje ko banyuzwe n’impanuro za Perezida wa Repubulika, bemeza ko bagiye kwibanda ku kubaka umuntu n’umuryango mu nyigisho zabo.
Pasiteri Ngendahayo Phocas wo muri Christian Life Assembly i Nyarutarama yagize ati: “Perezida yongeye gushimangira akamaro k’umuryango wubakitse. Umuryango ugizwe n’abantu bubakitse, abo bantu n’umuryango bakaba Igihugu. Twasabwe kugira uruhare mu kubaka umuntu ku giti cye no kumwigisha kubana n’abandi.”
Yakomeje avuga ko imvugo Perezida Kagame yakoresheje yari iyubaka kandi irimo umukoro, avuga ko yumvikanye nk’umuvugabutumwa kurusha uko yakumvikana nk’umunyapolitiki.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana, zivuye kuri 2.833 mu mwaka wari wabanje.
