Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yasabwe gufata ingamba zifatika mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, hagamijwe gushimangira umutekano n’amahoro arambye mu gihugu cye no mu karere ka Afurika yo hagati n’Iburasirazuba.
Ibi byagarutsweho mu biganiro yagiranye n’abayobozi bakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ruzinduko ari kugirira muri icyo gihugu kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, rugamije kongerera imbaraga umubano wa dipolomasi hagati ya Washington na Kinshasa.
Ku wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026, Perezida Tshisekedi yakiriwe mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, aho yagiranye ibiganiro n’Abasenateri bayoboye Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, barimo Senateri Jim Risch na Senateri Jeanne Shaheen.
Aba basenateri bagaragaje ko amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo adashoboka mu gihe hakiri imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace, bashimangira ko hakenewe icyemezo gikomeye cya politiki n’ingamba zifatika zo kuyirwanya no kuyisenya burundu.
Bagaragaje kandi ko Amerika yiteguye gufatira ibihano abantu cyangwa inzego zose zagaragara ko zibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, mu rwego rwo kwirinda ko akarere kasubira mu makimbirane n’intambara.
Muri ibyo biganiro, hagarutswe ku ruhare rw’imitwe nka FDLR na Wazalendo mu guhungabanya umutekano w’abaturage, no mu gukomeza umwuka mubi hagati y’impande zitandukanye zirebwa n’umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo.
Hari kandi kwibutswa amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington hagati ya Congo n’u Rwanda mu mwaka ushize, ateganya ingingo zitandukanye zirimo gusenya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere no guhagarika ubufatanye bwose bushobora kuyifasha gukomeza ibikorwa byayo.
Raporo zitandukanye z’impuguke mpuzamahanga zakomeje kugaragaza impungenge ku mikoranire ivugwa hagati y’imitwe imwe yitwaje intwaro n’inzego za Leta ya Congo, ibintu bikomeje gushyirwa mu biganiro bya dipolomasi hagati y’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ishaka ko haboneka amahoro arambye mu karere.
Ibiganiro bya Perezida Tshisekedi muri Amerika bikomeje gufatwa nk’intambwe mu gushaka ibisubizo bya politiki n’umutekano, cyane cyane ku bibazo bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.
