Abatuye muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagize agahinda gakomeye nyuma y’inkangu yagwiriye ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Luwowo giherereye muri Rubaya, rigahitana abarenga 200.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wa tariki ya 28 Mutarama 2026, aho amakuru yatangiye gukwirakwira ahagana saa cyenda z’umugoroba. Abari hafi y’aho byabereye bahise batangira ibikorwa byo gutabara byihuse, bakura bamwe mu bari bagihumeka, bajyanwa kwa muganga.
Ku bari batwikiriwe n’itaka ryinshi, ihuriro AFC/M23 ryahise ritangiza ibikorwa byo gushakisha abarokotse n’imirambo, hifashishijwe ibikoresho birimo amasuka n’ibitiyo, mu gikorwa cyamaze amasaha menshi.
Mu barokotse harimo umugabo witwa Grace Barata w’imyaka 35, wari waburiwe irengero n’umuryango we, bakeka ko yapfuye. Abagize umuryango we bari batangiye ikiriyo bateganya n’uko bazamushyingura igihe umurambo we wari kuba wabonetse.
Mubyara we, Munguiko Ntacyumpenze, yabwiye itangazamakuru ko bari bamaze kwiheba, bemeza ko yapfuye. Icyakora byaje guhinduka ubwo abatabazi bamugeragaho nyuma y’amasaha 21 ari munsi y’itaka, agifite umwuka.
Barata yavuze ko mu gihe yari agitegereje ubutabazi, yari afite impungenge zo kubura umwuka, ariko agahitamo kugerageza gutuza no gukomeza kwizera ko yatabarwa. Yari kumwe na bagenzi be benshi, bamwe muri bo bakaba batarabashije kurokoka.
Munsi y’ubutaka aho Barata yita mu mva, yari kumwe na bagenzi be bapfiriye mu maso ye, asigarana na Bosco bari basangiye, banaraye ahantu hamwe, baganira ku buryo bakwakira kurokoka kwabo, Imana iramutse ibakoreye igitangaza.
Ati: Mbere y’uko umwuka ushirira mu kirombe, twabwiranye ko twihana kugira ngo tutabura icyo twari twagiye gushaka ni ubwami bw’Ijuru”, gusa ntibyashobotse ko Bosco akomeza kubaho, kuko yapfuye abatabazi bataramugeraho.
Abatabazi bamugezeho bamusanze agihumeka, bamukuramo bamujyana kwa muganga, aho yitaweho kubera igikomere cyo ku mutwe n’ihungabana ryatewe n’ibyamubayeho.
Umuryango we wavuze ko ari igitangaza kubona agarutse ari muzima nyuma y’igihe kingana gityo ari munsi y’itaka. Kuri ubu yasubiye mu muryango we i Goma, nubwo akomeza kugaragaza agahinda iyo yibutse bagenzi be baburiye ubuzima muri iyo mpanuka.
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ibyago bikigaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bwa gakondo muri aka gace, aho hakunze kuvugwa impanuka zituruka ku miterere y’ibirombe idafite ubwirinzi buhagije.

