DJ Neptune agiye kugaruka i Kigali mu gitaramo yise ‘Soundz of Neptune’

1 minute, 35 seconds Read

DJ Neptune yateguje igitaramo gikomeye azakorera i Kigali, agaragaza ko kizaba gitandukanye n’ibyo aheruka kuhakorera, hashingiwe ku byo yatangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Iki gitaramo cyiswe “Soundz of Neptune” giteganyijwe ku wa 21 Werurwe 2026, kikazabera muri Atelier du Vin i Kigali. Abategura iki gikorwa bavuga ko kiri mu murongo w’ibitaramo uyu muhanzi ari kuzengurukamo mu rwego rwo kwegera abakunzi b’umuziki we mu bihugu bitandukanye.

Agaruka ku byo ateganya i Kigali, DJ Neptune yasangije abakunzi be amafoto n’amashusho byafatiwe mu gitaramo yakoreye muri BK Arena mu 2022, avuga ko ibyabaye icyo gihe bitagereranywa n’ibyo ari gutegura ubu.

Yagize ati: “Amafoto mubona yo mu 2022, nta kintu kiyarimo ugereranyije n’ibyo turi kubategurira.” Ibi yabivuze agaragaza ko hari imyiteguro mishya iri gukorwa kugira ngo abazitabira bazahabwe ibyishimo birenze ibisanzwe.

DJ Neptune abarwa mu ba-DJ bafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika, akaba amaze imyaka myinshi mu muziki. Aheruka gutaramira mu Rwanda mu 2022, aho yakoreye igitaramo cyitabiriwe ku rwego rushimishije nk’uko byatangajwe n’abari bagiteguye.

Uyu muhanzi watangiye umuziki afite imyaka 11, ateganya no kwizihiriza i Kigali imyaka 25 amaze awukora, kuko yatangiye kuwukora mu 2001. Ni igikorwa abategura bavuga ko kizaba ari umwanya wo kwishimira urugendo rwe mu muziki.

DJ Neptune yanakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Umunyarwanda Kenny Sol mu ndirimbo “No One”.

Azwi kandi mu zindi ndirimbo zirimo “So Nice” yakoranye na Davido na Del B, “Baddest” yakoranye na Olamide afatanyije na Stonebwoy, “Marry” yakoranye na Mr Eazi, “Wait” yakoranye na Kizz Daniel, ndetse na “Demo” yakoranye na Davido, n’izindi nyinshi.

Abategura igitaramo batangaza ko amakuru arambuye ku bijyanye n’amatike n’abahanzi bazagifatanyamo azagenda atangazwa mu minsi iri imbere.

DJ Neptune ni Umunya-Nigeria. Amazina ye nyakuri ni Imohiosen Patrick, akaba yaravukiye muri Leta ya Edo muri Nigeria. Ni umwe mu ba-DJ bakomeye muri Afurika, wamenyekanye cyane mu njyana ya Afrobeats no mu gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye bo hirya no hino ku mugabane.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *