Michelle Yeoh agiye guhabwa inyenyeri y’icyubahiro muri Hollywood

1 minute, 44 seconds Read

Umukinnyi wa filime w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Umukinnyi wa filime w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Michelle Yeoh, uherutse gutumirwa mu Rwanda mu gikorwa cyo Kwita Izina Ingagi mu 2025, agiye guhabwa inyenyeri y’icyubahiro ahazwi nka Hollywood Walk of Fame ku wa 18 Gashyantare 2026.

Iyi nyenyeri izaba ari iya 2836 itanzwe kuri uru rutambiro rw’icyubahiro, aho Yeoh azayihabwa mu rwego rwo gushimirwa uruhare rwe rukomeye mu iterambere rya sinema ku Isi, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga by’imyidagaduro.

Michelle Yeoh yamamaye cyane binyuze muri filime zitandukanye zakunzwe ku Isi, zirimo Crouching Tiger, Hidden Dragon, Memoirs of a Geisha, Crazy Rich Asians na Everything Everywhere All at Once yamuhesheje kwegukana igihembo cya Oscar mu 2023, kiba kimwe mu byatumye agira izina rikomeye kurushaho.

Uyu mugore ukomoka muri Malaysia afatwa kandi nk’uwafunguriye amarembo abandi bakinnyi b’Abanya-Aziya mu ruganda rwa sinema rwa Hollywood, aho yagiye agaragaza ubuhanga bwatumye ashyirwa mu bagore bavuga rikumvikana ku ruhando mpuzamahanga.

Michelle Yeoh ni umugore wa Jean Todt, Umufaransa wamenyekanye cyane mu bijyanye n’amasiganwa y’imodoka. Todt yabaye Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Imodoka (FIA) kuva mu 2009 kugeza mu 2021, anamenyekana nk’uwabaye umuyobozi w’ibihe byiza by’Ikipe ya Ferrari mu gihe Michael Schumacher yegukanaga amasiganwa menshi yikurikiranya.

Kuva muri Mata 2015, Jean Todt ni Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Isi.

Ubwo Michelle Yeoh na Jean Todt bari mu Rwanda bitabiriye umuhango wo Kwita Izina mu 2025, Yeoh yise umwana w’ingagi izina rya “Rwogere”, mu gihe Jean Todt yise uwe “Ruvugiro.” Ni igikorwa cyagaragaje ubushake bwabo mu gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Uretse Kwita Izina, aba bombi banakiriwe na Perezida Paul Kagame ku wa 6 Kamena 2025, bagirana ibiganiro bitandukanye byibanze ku bufatanye mu guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo no kurengera ibidukikije. Nyuma y’ibiganiro, bafatanye ifoto y’urwibutso na Perezida wa Repubulika.

Guhabwa inyenyeri kuri Hollywood Walk of Fame kwa Michelle Yeoh bikomeje kugaragaza urugendo rwe rudasanzwe muri sinema, ndetse bikaba ari ishema rikomeye ku bakunzi ba filime ku Isi no mu karere u Rwanda ruherereyemo, aho aherutse kugirira uruzinduko rw’amateka.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *