Joan Laporta i Estruch yongeye gutorerwa kuyobora ikipe ya FC Barcelona muri manda y’imyaka itanu iri imbere, nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 68%, ahigika uwo bari bahanganye Víctor Font wagize 30%.
Aya matora yabaye ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2026, aho abanyamuryango ba FC Barcelona bemerewe gutora Umuyobozi Mukuru w’iyi kipe. Yabaye nyuma y’ukwezi kumwe Laporta yeguye ku mwanya yari ariho kugira ngo abone uko yongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe.
Amatora yabereye ahantu hatandukanye cyane cyane mu gace ka Catalonia muri Spain, aho iyi kipe ibarizwa.
Ibyavuye mu matora byatangajwe kuri uyu wa Mbere, aho byagaragaye ko mu banyamuryango 48,500 bitabiriye amatora, Laporta yegukanye 68% by’amajwi, mu gihe Víctor Font yagize 30%, naho 2% by’amajwi biba imfabusa.
Laporta, wayoboye iyi kipe bwa mbere mu 2003, azasimbura umuyobozi wari uriho by’agateganyo Rafa Yuste, wari warahawe inshingano zo kuyiyobora mu gihe gito.
Mu nshingano zimutegereje harimo gufasha iyi kipe kongera gutwara ibikombe, cyane cyane Shampiyona ya Espagne – La Liga, ndetse no gukemura ibibazo by’amikoro iyi kipe imaze igihe ihura na byo.
Mu gihe Laporta yayoboraga FC Barcelona mbere, yagejeje iyi kipe ku ntsinzi zikomeye zirimo: Ibikombe 6 bya La Liga, Ibikombe 2 bya UEFA Champions League, Ibikombe 6 bya Supercopa de España, Igikombe 1 cya UEFA Super Cup, ndtse n’igikombe 1 cya FIFA Club World Cup
Abakunzi b’iyi kipe benshi bategereje kureba niba muri iyi manda nshya Laporta azashobora kongera gusubiza FC Barcelona ku rwego rwo guhatanira ibikombe bikomeye ku mugabane w’u Burayi.
