Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatanze umuburo ukomeye kuri Iran, ayisaba kwemera kugirana amasezerano no kongera gufungura inzira ya Hormuz bitarenze ku wa Kabiri, bitaba ibyo ikazahura n’ibihano bikomeye.
Trump yanashimiye ingabo zidasanzwe za Amerika (special forces) zakoze igikorwa gikomeye cyo gutabara umusirikare w’indege wari wafatiwe imbere muri Iran, mu gikorwa cyari kirimo ibyago byinshi.
Ku wa Mbere, amakuru yagaragaje ko ibitero byo mu kirere byakomeje mu bice bitandukanye byo mu karere, hashize ibyumweru birenga bitanu Amerika ifatanyije na Israel itangije ibitero kuri Iran. Iyi ntambara imaze guhitana abantu ibihumbi, ndetse inahungabanya ubukungu bw’isi binyuze mu izamuka ry’ibiciro bya peteroli.
Mu gusubiza ibyo bitero, Iran yafunze inzira ya Hormuz, inzira y’ingenzi inyuramo hafi kimwe cya gatanu cya peteroli na gaz bicuruzwa ku isi. Iran kandi yagabye ibitero kuri Israel, ibirindiro bya gisirikare bya Amerika ndetse n’ibikorwaremezo by’ingufu biri mu karere k’Ikigobe (Gulf).
I Tehran, umurwa mukuru wa Iran, humvikanye ibisasu bikomeye ku wa Mbere. Hari amakuru avuga ko igitero cyagabwe ku nyubako ituwemo n’abaturage mu majyepfo y’umujyi cyahitanye abantu nibura 13, nubwo aya makuru atarabasha kwemezwa ku buryo bwigenga.
Iran na yo yarashe ibisasu byinshi yerekeza muri Israel, aho ibisigazwa byabyo byageze mu mijyi irimo Haifa na Tel Aviv, ariko nta makuru ahamye aratangazwa y’abapfuye.
Mu mujyi wa Abu Dhabi, inzego z’umutekano zatangiye gukuraho ibisigazwa by’ibisasu byaguye mu gace ka Musaffah, nyuma y’uko byari byabanje guhagarikwa n’ubwirinzi bwo mu kirere.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yakoresheje amagambo akakaye cyane, yongera kuburira Iran ko ishobora kugabwaho ibindi bitero byibasira ingufu n’ibikorwaremezo by’ubwikorezi, ibintu bamwe mu basesenguzi bavuga ko bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara.
Yagize ati: “ku wa Kabiri hashobora kuba umunsi wibasira ingomero z’amashanyarazi n’ibiraro muri Iran, mu bitero byahurijwe hamwe”.
Yanongeyeho ko Iran igomba guhita ifungura inzira ya Hormuz, bitaba ibyo igahura n’ingaruka zikomeye cyane.

