Aya masezerano agiye kuza asimbura ayari asanzwe ariho, aho azagaruka ku bufatanye hagati ya Leta na Kiliziya mu Rwanda mu nzego zirimo uburezi, nk’uko byagarutsweho mu nama mpuzamahanga y’iminsi 4 yahuje abahagarariye uburezi Gatolika baturitse mu bihugu 25 byo ku mugabane wa Afurika.
Mu nama y’iminsi 4 yateraniye i Kigali igaruka ku ishusho rusange y’uburezi ku mugabane wa Afurika, abari mu nama bagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’igihango cy’uburezi kuri uyu mugabane. Aho basanga hakiri imbogamizi nyinshi zituma uburezi, cyane cyane ubwibanze, butagera hose ndetse n’ireme ryabwo rikaba ridahagije.
Mu gishimangira ubufatanye na Leta y’u Rwanda, Kiliziya Gatolika ikaba yarateguye amasezerano y’imikoranire mu rwego rw’uburezi; ikanavuga ko yiteguye kuyashyira mu bikorwa mu gihe yaba amaze gusinywa n’impamde zombi.
Nyiricubahiro Myr Jean Bosco NTAGUNGIRA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, akaba na Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Uburezi mu Nama y’Abepisikopi mu Rwanda
Ati: “amasezerano y’imikoranire, ubundi asanzwe ariho; kuko ubu ngubu dukorana kubera amasezerano asanzwe ariho. Ariko ni amasezerano yakera; amaze igihe kirekire cyane ku buryo hari ibigomba kuvugururwa. Iyo ‘accord cadre’ yarateguwe, yaravuguruwe, impamde zombe twabigiyeho inama tureba imirongo igomba kuvugururwa, ibigomba kugenderwaho; ku buryo ubu ngubu biri mu nzira zo kugira ngo abagomba gushyiraho umukono wa nyuma nabo babisuzume, hanyuma bisinywe, hanyuma bishyirwe mu bikorwa kuko ni ngomba kuko bishaho kunoza uburezi, imyigire, mu bana abcu no mu mashuri yacu.”
Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, nayo itangaza ko, mu gihe cya vuba, aya masezerano azashyirwaho umukono mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye na KIliziya Gatolika mu burezi bw’abana b’u Rwanda.
Dr Nelson MBARUSHIMANA, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Basic Education Board (REB): “ku bijyabye n’amasezerano, dusinya amasezerano n’inzego zigiye zitandukanye. Ubwo ayo masezerano aracyaganirwaho kugira ngo anozwe neza, kugira ngo ighe azaba arangiye azashyirweho umukono, akomeze adufashe guteza imbere ireme ry’uburezi.”
Ayo masezerano impande zombie zitangaza ko ziteguye gushyiraho umukono, arebana n’uburezi mu Rwanda. Igihe yashyirwaho umukono, yasimbura ayaria asanzwe yarashyizweho umukono mu mwaka wa 1982.


