Umunsi wo kwibuka Abahowimana b’i Buganda wimuwe na Perezida Museveni kubera Ebola

1 minute, 15 seconds Read

Kuri iki cyumweru tariki 17 Gicurasi, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje iyimurwa ry’umunsi wo kwibuka Abahowimana b’i Buganda kubera icyorezo cya virusi itera Ebola.

Uyu munsi, ufatwa nk’umunsi w’ikiruhuko rusange mu gihugu, uba tariki 3 Kamena buri mwaka bibuka Abakristu 43 bishwe bazize guhinduka bakayoboka idini rya Kiliziya Gatolika ku itegeko ry’Umwami w’icyahoze ari Ubwami bwa Buganda Kabaka Mwanga II hagati ya 1885 na 1887 bamaze kwanga guhakana Imyemerere yabo.

Nkuko byatangajwe kuri iki cyumweru na Leta ya Uganda, hagaragaye abarwayi 2 bashya ba Ebola, harimo n’umugabo w’imyaka 59 wapfuye ku wa kane i Bundibugyo ho muri Uganda, hegeranye na DR Congo yugarijwe n’iki cyorezo kuko yo itangaza abanduye bagera kuri 246 n’abandi 80 bapfuye. Ibyo kandi byatangajwe n’Ishami ryita k’Ubuzima mu Muryango w’Abibumbye, World Health Organisation (WHO) nk’ikibazo kireba isi muri rusange.

Perezida Museveni yabitangaje mu ijambo rye ryo kuri iki cyumweru agira ati: “twahisemo kwimura umunsi wo kwibuka Abahowimana ku munsi tuzabamenyesha vuba. Iki cyemezo cyafashwe kubera ko Uganda yakira ibihumbi by’Abanyekongo baturuka mu burasirazuba bwa yo, kandi ikaba yugarijwe, muri iyi minsi, n’icyorezo cya Ebola. Mu rwego rwo kurinda ubuzima bwa buriwese, ni ingenzi ko iki gikorwa cy’agaciro kimurwa.”

Perezida Museveni kandi yanashishikarije abatangiye urugendo rwo kutahuka, kubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi yose yashyizweho, kugaragaza ababa bagaragaweho n’iyi ndwara ndeste no gukurikiza ibyo basabwa n’inzego zishinzwe ubuzima igihe bagaragaza ibimenyetso.

Iyaduka ry’iki cyorezo ryaturutse ku gakoko kiswe Bundibugyo Ebola virus, ikaba imwe mu ndwara 6 zandura cyane.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *