Abofisiye bato 146 binjijwe Murwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora mumuhango wabereye i Rwamagana

author
1 minute, 16 seconds Read

Mu Ishuri ry’Amahugurwa ry’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora riri i Rwamagana [RCS Training School] kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2022 habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abofisiye bato 146 binjiye muri uru rwego. Ni abanyamwuga bamaze igihe bahugurwa, bahabwa amasomo azabafasha kuzakora neza inshingano zitandukanye bazahabwa na RCS.

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abo mu nzego z’umutekano.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, arimubitabiriye uyumuhango wo gusoza amahugurwa, yatanze ipeti rya Assistant Inspector, ku basoje amasomo abinjiza mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, anahemba abitwaye neza mu masomo abemerera kwinjira mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yahaye impanuro abosiye bato basoje amahugurwa agira ati: “Uru rwego rufite inshingano zikomeye zo kwakira, gucunga no kugorora abantu bagonganye n’amategeko hubahirizwa uburenganganzira bwabo, hagamijwe kubagorora bagahinduka, bakazataha barabaye abaturage beza, bagendera ku mategeko kandi bashobora kwigirira akamaro, bakakagirira imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.”

Umuyobozi w’Umusigire w’Ishuri rya RCS Training School-Rwamagana, SuPt Tony Valens Mutuyimana, yavuze ko abofisiye bato 146 binjijwe mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, bahuguwe neza ndetse biteguye gushyira mu bikorwa inshingano zabo mu micungire y’amagorero no gukurikirana abafunzwe.

Abasoje amasomo batangiye gutyarizwa ubumenyi muri Mutarama 2025. Abanyeshuri 152 barimo 25 b’igitsinagore ni bo bayatangiye. Muri bo batandatu ntibasoje amasomo kubera ibibazo by’ubuzima, gutsindwa amasomo n’indangagaciro ziranga abakozi ba RCS

Minisitiri Dr. Vincent BIRUTA yitabiriye umuhango wo gusoza amhugurwa yabofisiye bato muri RCS

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *