Kigali Pelé Stadium yari yakubise yuzuye abantu mu birori bikomeye Rayon Sports yerekaniyemo abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2026-2027. Ibyo birori byatangiye ku gicamunsi ku isaha ya Saa Saba, haherewe ku mukino w’abakanyujijeho muri Rayon Sports n’abayobozi bayo wavuyemo ibitego 3-3 bakina na CSK. Iyo gahunda yakurikiwe no kwerekana ikipe y’abagore ya Rayon Sports […]
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryamaganye ubutumwa bw’ihohoterwa, iterabwoba n’amagambo arimo urwangano bugera kuri miliyoni 7 bwajyaga ku mbuga nkoranyambaga bwibasira abakinnyi, amakipe, n’abatoza muri iki Gikombe cy’Isi cya 2026. Ibi byavubuwe n’itsinda rishinzwe kurinda abakinnyi ku mbuga nkoranyambaga ryitwa Social Media Protection Service (SMPS). Iri tsinda rigamije kurinda abakinnyi, amakipe n’abasifuzi ibitero byo […]
Ubusanzwe, iyo uri umustar ukomeye nka Tom Holland (uzwi cyane nka Spider-Man), uba uzi ko ushobora kwandikira uwo ari we wese agahita agusubiza yanyuzwe. Gusa, ibi siko byagendekeye uyu mukinnyi wa filime w’Umunyamerika ubwo yageragezaga kwegera rutahizamu w’ikirangirire wa Manchester City, Erling Haaland. Tom Holland yavuze ko iyi myitwarire ya Haaland yamucishije bugufi. Yabivugiye mu […]
Burna Boy, umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Damini Oguluyanditse yanditse amateka yo kuba umunyamuziki w’Umunyafurika wa mbere ugize indirimbo ije ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’indirimbo 200 zikunzwe ku rubuga rwa Billboard cyane kurusha izindi ku Isi (Billboard Global 200 Songs). Indirimbo ye Dai Dai niyo yamugejeje kuri uru rwego akaba yarayikoranye n’umuhanzi w’Umunya-Colombia, Shakira,Iyi ndirimbo yabo […]
Umukino w’umupira w’amaguru wari ukwiye kuba uw’ibyishimo n’ubusabane, wahindutse icyunamo mu Murenge wa Mahembe nyuma y’uko umugabo umwe yambuwe ubuzima azira ubushyamirane bushingiye ku makipe y’u Bufaransa na Maroc. Ibi byago byabereye mu kabari k’uwitwa Niyibitanga Paul kuri santere y’ubucuruzi ya Mugonero, mu gicuku cyo ku wa 10 Nyakanga 2026. Ngirabakunzi Elie wareberaga uwo mukino […]
Mu rwego rwo gushyigikira n’gushimira abahanzi basize amateka mu muziki w’u Rwanda, itsinda ry’abanyabigwi mu myidagaduro n’ababyeyi bazwi muri Cinema nyarwanda bishyize hamwe bagenera umuhanzi The Ben impano idasanzwe y’ishimwe n’impundu za kibyeyi. Mu kiganiro cyashyizwe ku murongo wa YouTube kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nyakanga 2026, umunyamuziki w’icyatwa Makanyaga Abdul yagarutse ku […]
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyagaragaje ko indwara y’Igituntu, Malariya, na Virusi itera SIDA (HIV) zifitanye isano ya hafi mu guca umubiri intege, by’umwihariko mu miryango iciriritse ndetse n’ifite ubushobozi budahagije bw’imibereho. Ibi byagarutsweho na Dr Yves Habimana Mucyo ukuriye Ishami rishinzwe kurwanya igituntu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) aho yagize ati: “Izo ndwara zifitanye […]
Kuva ku wa 9 kugeza ku wa 11 Nyakanga 2026, amaso y’isi yose, by’umwihariko ay’Umugabane wa Afurika, azaba ahanze i Kigali. U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga Nyafurika y’iminsi itatu yiga ku Bwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI), ije nk’inzira nshya n’amahirwe akomeye yo guhuza ikoranabuhanga n’imiyoborere irambye. Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kuyobora […]
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 7 Nyakanga 2026, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasabye abanyeshuri 277 452 batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza hirya no hino mu Gihugu, kwirinda ubwoba bagakora ibizamini nta gihunga kandi bakabitsinda neza, kuko Igihugu kibitezeho kucyubaka. Uyu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 ugaragaza ishusho nshya y’uburezi mu Rwanda, by’umwihariko ku […]
Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasubitse iburanisha ry’urubanza ubushinjacyaha buregamo Adolphe Kalisa, uzwi nka Camarade, wahoze ari umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Kalisa araburana asaba kurekurwa by’agateganyo mu gihe agitegereje kuburanishwa mu mizi ku byaha akurikiranyweho birimo kunyereza umutungo no gukora inyandiko mpimbano. Ibi byaha byose bikaba bifitanye isano n’imikoreshereze y’amafaranga yagenewe ingendo […]
