Umushoramari Coach Gael (Karomba Gael), washinze inzu ifasha abahanzi ya 1:55AM, yatangaje ku mugaragaro ko amasezerano y’imyaka itanu yari afitanye n’umuhanzi Bruce Melodie arimo kugana ku musozo, gusa ashimangira ko impande zombi ziri mu ibiganiro byo kureba niba yarusheho kongerwa. Ibi Coach Gael yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yakuyeho urujijo ku bihuha bimaze iminsi bijyanye […]
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kane, itariki 13 Kanama 2026, rweretse itangazamakuru abantu 18 barimo Prof. Emile Bienvenu, wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA), bakurikiranweho ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’uburangare n’amakosa mu micungire y’ubuziranenge cyane cyane bw’ibinyobwa. Mu berekanywe na RIB, harimo abakozi 10 bakorera mu kigo cya […]
Guhuza imbaraga z’umuryango nyarwanda no kurinda urubyiruko kubatwa n’inzoga n’ibiyobyabwenge ni ryo pfundo ryo kwitegura ejo hazaza hahamye k’u Rwanda. Ubu ni ubutumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko ku rwego ry’igihugu, byabereye mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama […]
Mu isi ya politiki n’umutekano w’abakuru b’ibihugu, ibikorwa by’ubutasi kenshi biba biri inyuma y’amaso y’abaturage. Icyakora, ibyabaye ku Perezida wa Amerika, Donald Trump, ubwo yaturukaga mu nama ya NATO muri Turikiya mu kwezi gushize, byagaragaje urwego rwo hejuru rwo gukora ibintu mu ibanga rikomeye cyane no kwirinda ibitero by’intwaro ziremereye. Ibikorwa by’iyo minsi byatumye benshi […]
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye yagaragaje ko igihugu cyafashe ingamba zo gukingira amatungo indwara y’uburenge bityo bizatuma inyama zongera kuboneka ku isoko ndetse n’ibiciro byazo bikagabanyuka. Mu gihe gito gishize, amasoko y’inyama mu Rwanda yaguye mu mazi abira kuko igiciro cy’ikiro cy’inyama cyane cyane iz’inka aho cyatumbagiye mu buryo butandukanye n’ubusanzwe. Ibi bikaba biterwa […]
Abofisiye 146 ndetse n’abasirikari bato mu ishami rishinzwe imyitwarire no kurinda abayobozi (Military Police) muri RDF, basoje amahugurwa y’ibyumweru birindwi yari amaze iminsi abera mu Rwanda, asiga ahaye aba bose ubushobozi n’ubunyamwuga buhanitse. Ibirori byo gusoza aya mahugurwa byabaye ku wa 11 Kanama 2026, bikaba byayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga. Iki […]
Umunyamakuru mu myidagaduro mu Rwanda, Irene Murindahabi uzwi cyane nka M. Irene yateye ikirenge mu cy’ibindi byamamare mu buzima bwe aho yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Nishimwe Liliane. Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana. Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo ibyishimo hagati y’abageni, yagaragazaga uburyo M. Irene n’umukunzi we […]
Umunyarwenya ukomeye ukomoka mu gihugu cya Uganda, Saad Ssozi wamamaye cyane ku izina rya Rango Tenge Tenge, yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nyakanga 2026, aho azanye n’itsinda rimuherekeje harimo n’umuryango we. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yasesekaraga i Kigali, yabajijwe uko yiyumva bitewe nuko ari ubwa mbere yari ahageze, agira […]
Minisitiri w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja Emmanuel yatangaje ko mu mwaka wa 2025 u Rwanda rwagaruye abantu 289 bari bagiye gucuruzwa mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Yabitangaje kuri uyu wa Kane, mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano ku ngamba zo guhangana n’ibyaha by’icuruzwa ry’abantu. Muri iki kiganiro kigamije kurebera hamwe ingamba […]
Kigali Pelé Stadium yari yakubise yuzuye abantu mu birori bikomeye Rayon Sports yerekaniyemo abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2026-2027. Ibyo birori byatangiye ku gicamunsi ku isaha ya Saa Saba, haherewe ku mukino w’abakanyujijeho muri Rayon Sports n’abayobozi bayo wavuyemo ibitego 3-3 bakina na CSK. Iyo gahunda yakurikiwe no kwerekana ikipe y’abagore ya Rayon Sports […]
