Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko inoti zimwe z’amafaranga y’u Rwanda zirimo iza 500 Frw, 1000 Frw, 2000 Frw na 5000 Frw zashyizweho hagati ya 2004 na 2015 zitazongera kugira agaciro mu gihugu. Icyakora, izo noti zizakomeza gukoreshwa mu gihe cy’amezi 12 uhereye igihe iteka rya Perezida rizikuyeho rizaba rimaze gutangazwa mu Igazeti ya Leta ya […]
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Werurwe 2026 yemeje umushinga w’itegeko rigenga umutungo koranabuhanga (virtual assets) mu Rwanda. Iki cyemezo gifatwa nk’intambwe ya mbere iganisha ku gushyiraho amategeko agenga ikoreshwa ry’uyu mutungo mu gihugu. Umutungo koranabuhanga ni agaciro kagaragazwa mu buryo bw’ikoranabuhanga gashobora gucuruzwa cyangwa guhererekanywa, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, gashobora kandi gukoreshwa mu kwishyura no […]
Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uburezi mu Karere ka Ruhango ziravuga ko gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri izwi nka School Feeding yafashije cyane abanyeshuri, by’umwihariko abaturuka mu miryango itishoboye, kuko ituma biga batuje badahangayikishijwe n’inzara. Iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yatangijwe mu mwaka wa 2020 hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi mu gihugu. Yashyizweho […]
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa 4 Werurwe 2026 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje amateka atandukanye arimo n’Iteka rya Minisitiri ryemerera abantu 1,874 bari barakatiwe n’inkiko gufungurwa by’agateganyo. Ibi bikubiye mu Iteka rya Minisitiri Nº 001/MOJ/AG/26 ryo ku wa 4 Werurwe 2026 rigena uburyo ifungurwa ry’agateganyo rishyirwa mu bikorwa ndetse […]
Mu Karere ka Musanze, by’umwihariko mu mirenge ya Busogo na Gataraga, gupfusha uwawe si agahinda k’urupfu gusa, ahubwo ni n’intangiriro y’ibibazo by’ubukungu n’ingendo ndende zisiganya imiryango. Abaturage baratunga agatoki ubuyobozi ko kutagira amarimbi mu gace batuyemo bibatindura, bikaba bibashyira mu bukene bukabije. Kuri ubu, abaturage bo muri iyi mirenge biyambaza irimbi ryo mu Murenge wa […]
Kuri uyu wa gatatu, tariki 04 Werurwe 2026, inama y’abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro iyobowe na Nanyakubahwa Perzida wa Repubulika y’u Rwanda , Kagame Paul. iy’inama yafatiwe mo imyanzuro itandukanye aho yemerejwemo imishinga yamategeko itandukanye, hemejwe kandi politiki, ingamba na porogaramu zitanduka ndetse hanashyirwa mumyanya abayobozi batandukanye nkuko bigaragara mu Itangazo ryashyizwe hanze nibiro bya […]
Urubuga rwa WhatsApp rugiye gushyiraho gahunda nshya y’ubutumwa bwamamaza, ndetse abatifuza kubona ubu butumwa bazajya babyishyurira ifatabuguzi. WhatsApp ibinyujije kuri X, yavuze ko ubu butumwa bwo kwamamaza butazajya buboneka ugifungura uru rubuga, ahubwo bazabushyira mu gice cya ‘Updates’. Ubu butumwa kandi buzanagaragara hagati y’aho urebera ‘Status’, ibijya gusa nk’uko kwamamaza kuri Instagram Stories bikorwa. Ku […]
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Werurwe 2026 muri Village Urugwiro habaye inama y’abaminisitri yayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Iyinama yitabiriwe nabaministri nabanyamabanga bazaministeri bafatiramo imyanzuro yasinzweho na Ministri w’intebe Dr. NSENGIYUMVA Justin. Dore imyanzuro yatangajwe nyuma yiyinama. 1. Imishinga y’Amategeko yemejwe Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira: 2. […]
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Jean-Guy K. Afrika, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Mansoor Ali Al-Hajri, bigamije gukomeza no kongerera imbaraga ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Qatar. Ibi biganiro byabaye ku wa 3 Werurwe 2026, nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X rwa RDB. Muri iyo nama, […]
Laurentiu Aurelian Reghecampf umutoza wa Al Hilal SC na Ben Moussa El Kebir Abdessattar umutoza wa Police FC bafatiwe amande kubera ko batitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino na Rwanda premier league. Ntibitabiriye ibiganiro n’abanyamakuru (post-match press conference) kandi ari itegeko. RPL ivuga ko ibi binyuranyije n’Ingingo ya 25, Igika cya 4 cy’amategeko agenga amarushanwa. RPL […]
