Kigali – Uwashinze akaba anayobora Umuryango wa Gates Foundation, Bill Gates, yasuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakuru y’Ubuzima (National Health Intelligence Center – NHIC), aho yamenyeshejwe uburyo u Rwanda rukoresha amakuru y’ubuzima n’ikoranabuhanga mu kunoza serivisi zihabwa abaturage. Mu ruzinduko rwabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Nyakanga 2026, Gates yakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. […]
Ikipe ya Aston Villa ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza Premier League yasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye na Visit Rwanda, iba umuterankunga wayo wemewe ndetse ikaba izajya itanga ikawa muri stade ya Aston Villa. Ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara imbere ku myambaro y’amakipe y’abagabo, abagore ndetse n’ay’abato ya Aston Villa muri season ya […]
Abanyeshuri 258,255 biteguye gukora ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, bizatangira ku wa 15 Nyakanga 2026 bikazarangira ku wa 24 Nyakanga 2026. Ibi bizamini bizakorerwa mu bigo 1,746 byateganyijwe hirya no hino mu gihugu, bikazitabirwa n’abanyeshuri bo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level) ndetse n’abo mu cyiciro cya kabiri (A-Level). Mu mibare […]
Port Sudan, 13 Nyakanga 2026 – Urukiko rwa Sudani rwakatiye igihano cy’urupfu Umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa Rapid Support Forces (RSF), Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi nka “Hemedti”, nyuma yo kumuhamya ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’ibyaha bya jenoside. Uyu mwanzuro watangarijwe mu Mujyi wa Port Sudan, ugenzurwa na Leta ya Sudani, ku wa […]
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko gukusanya amakuru yerekeye ubuzima bifasha Igihugu kumenya ishusho y’uru rwego mu buryo bwihuse ndetse kuri ubu u Rwanda rukaba rugeze ku rwego rwo kuyifashisha mu kuvura abarwayi hifashishijwe ikoranabuhanga. Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, mu nama yahuje inzobere zo mu rwego rw’ubuzima zaturutse mu bihugu 7 byo ku […]
Ababyeyi bafite abana babana n’ubumuga bwa autisme bashimiye gahunda ya FIFA yitwa Unite for Education ifatanije n’umuryango witwa Global citizens ugamije kurandura ubukene bukabije kubera ko abobana bazajya bafashwa kugira ngo babone uburezi bufite ireme. Abo babyeyi bishimiye ayomakuru mumarangamutima n’amarira menshi kubera ubufasha bagiye kujya bahabwa. Unite for Education ni ubukangurambaga bugaragaza uburyo umupira […]
Umukino w’umupira w’amaguru wari ukwiye kuba uw’ibyishimo n’ubusabane, wahindutse icyunamo mu Murenge wa Mahembe nyuma y’uko umugabo umwe yambuwe ubuzima azira ubushyamirane bushingiye ku makipe y’u Bufaransa na Maroc. Ibi byago byabereye mu kabari k’uwitwa Niyibitanga Paul kuri santere y’ubucuruzi ya Mugonero, mu gicuku cyo ku wa 10 Nyakanga 2026. Ngirabakunzi Elie wareberaga uwo mukino […]
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko umubare w’abagabo baryamana n’abo bahuje igitsina mu Rwanda wakomeje kwiyongera, kikagaragaza ko ari kimwe mu byiciro bifite ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA kurusha abaturage muri rusange. Ubushakashatsi bwa RBC bwakozwe mu mwaka wa 2024/2025 bwerekana ko umubare w’iki cyiciro wageze ku bantu ibihumbi 29, uvuye ku bihumbi […]
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyagaragaje ko indwara y’Igituntu, Malariya, na Virusi itera SIDA (HIV) zifitanye isano ya hafi mu guca umubiri intege, by’umwihariko mu miryango iciriritse ndetse n’ifite ubushobozi budahagije bw’imibereho. Ibi byagarutsweho na Dr Yves Habimana Mucyo ukuriye Ishami rishinzwe kurwanya igituntu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) aho yagize ati: “Izo ndwara zifitanye […]
Kuva ku wa 9 kugeza ku wa 11 Nyakanga 2026, amaso y’isi yose, by’umwihariko ay’Umugabane wa Afurika, azaba ahanze i Kigali. U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga Nyafurika y’iminsi itatu yiga ku Bwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI), ije nk’inzira nshya n’amahirwe akomeye yo guhuza ikoranabuhanga n’imiyoborere irambye. Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kuyobora […]
