Umucuruzi wa matelefoni zigendanwa ukorera mu Mujyi wa Tripoli muri Libya yatunguwe no kwakira umuzigo wa matelefoni mato ya Nokia azwi nka push-button cyangwa matushe, yari yaratumije mu mwaka wa 2010, hashize imyaka 16 yose. Iyi nkuru igaragaza mu buryo bugaragara ingaruka z’imvururu n’intambara byibasiye Libya mu myaka irenga 15 ishize, bikangiza bikomeye ubwikorezi n’imikorere […]
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya mu rwego rw’umutekano n’ingabo, aho Brig Gen Jean-Paul Nyirubutama yagizwe Umuyobozi Wungirije Mukuru w’Inama mu by’Ingabo n’Umutekano mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, mu gihe James Wizeye yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS). Iri shyirwaho ry’aba bayobozi bashya ryatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze […]
Uyu munsi tariki ya 30 Mutarama 2026 mubiro by’Umukuru w’igihugu village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yagiranye inama yihariye (tête-à-tête) na Faure Gnassingbé, Perezida w’Inama nkuru y’Igihugu ya Togo ndetse n’Umuhuza Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ku bijyanye n’igikorwa cyo gushakira amahoro iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Nyuma y’iyo nama, Abakuru […]
RIB yafunze Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube. Abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko, Kicukiro na Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranweho. RIB irongera kuburira abantu bose kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu […]
Umurizabageni Nadia yasohoye igisigo gishya “Nacumuye Iki?” gihuza ihumure n’ihungabana ry’abakobwa batinze gushaka Umusizi Umurerwa Uwimbabazi Nadia, uzwi cyane ku izina ry’umwuga “Umurizabageni Nadia”, yashyize hanze igisigo gishya yise “Nacumuye Iki?”, kigamije guhumuriza no kongerera imbaraga abakobwa bumva baratinze kubona abagabo, nyamara bitaturutse ku bushake bwabo. Iki gisigo kigaruka ku marangamutima akomeye akunze kwiyumvamo abakobwa […]
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’ikigo Mobicash Rwanda Ltd mu gihe cy’amezi atatu. Ibi bihano byatangiye gukurikizwa guhera ku itariki ya 23 Mutarama 2026, nyuma y’aho bigaragariye ko iki kigo cyakomeje kurenga ku mabwiriza agenga uburyo bwo kwishyurana mu Rwanda. Impamvu y’iri hagarikwa n’icyo bivuze ku bakiliya Nk’uko bigaragara […]
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2026, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Kaminuza Nkuru y’Ingabo z’Igihugu (National Defence University – NDU), igiye kuba ikigo nyamukuru cy’amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru mu ngabo z’u Rwanda (RDF). Iyi ni intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa umugambi w’igihe kirekire wo […]
Umugabo w’imyaka 32 wo mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Gahana, Umudugudu wa Ruvugizo, yakubiswe n’inkuba ku wa 28 Mutarama 2026, ahita ahasiga ubuzima ubwo yari ari mu nzu iwe ari kumwe n’umugore we. Amakuru atangwa n’abo mu muryango avuga ko nyakwigendera Nshimiyimana Innocent yari yicaye mu nzu aganira n’umugore we […]
Guhera ku tariki ya 5 kugeza ku ya 6 Gashyantare 2026, hategerejwe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20, izitabirwa n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abayobozi mu nzego z’Igihugu, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye. Iyi nama izakurikirana iheruka kuba ku nshuro ya 19, yabaye kuva […]
Bamwe mu bangavu babyariye iwabo n’abahoze mu mirimo ivunanye bo mu Mirenge ya Gacurabwenge na Mugina mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko ubuzima bari babayemo bwari bubakomereye cyane ku buryo nta cyizere cy’ejo hazaza babonaga, ariko ngo nyuma yo kwiga imyuga no guhabwa ibikoresho, bafite icyizere cyo kwitunga no kurera abana babo neza. Ibi bikoresho […]
