Ibyo wamenya Ku gitaramo Alicia na Germaine batumiwemo muri BK Arena

author
0 minutes, 49 seconds Read

Ni igitaramo cyateguwe n’itsinda ry’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana basanzwe bafite izina rikomeye hano mu Rwanda, Ben na Chance, kizaba kuwa 05 Mata 2026.

Iki gitaramo kiswe Easter Jubilee, ni kimwe mubitaramo Ben & Chance bateguye gukorera mu Rwanda ariko bakazanakorera ibindi hanze y’u Rwanda nk’uko babitangaje ubwo bari mu Kiganiro n’ IGIHE Sports.

Iki gitaramo rero kizatangira guhera ku isaha ya saakenda imiryango ikazaba ifunguye muri BK Arena, kikaba cyaratumiwemo abahanzi batandukanye barimo n’itsinda riri gukora ibitangaza mu Rwanda cyane cyane mu Ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alicia na Germaine.

Iri tsinda riri kuzamuka ariko rikaba rikunzwe n’abatari bake rigizwe n’abakobwa 2 bavukana bafite Impano yo kuririmba izi ndirimbo z’Imana.

Byitezwe ko zimwe mu ndirimbo bafite bazakoresha muri iki gitaramo harimo n’iyo baherutse gushyira hanze yitwa Ibendera ndetse n’izindi zirimo: “Uriyo”, “Urufatiro”, ……..

Kwinjira muri iki gitaramo bisaba kugura itike unyuze kuri www.ticqet.rw cyangwa ugakanda *513*01*01#, itike ya menshi ikaba ari 50,000Frw naho iya make ni 5,000Frw.

Abaramyi bagize Itsinda Alicia na Germaine

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *