Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje amagambo akomeje guteza impaka avuga ko Cuba ishobora kuba igihugu gikurikiraho mu bikorwa bya gisirikare bya Amerika.
Ibi yabivugiye mu nama mpuzamahanga y’ishoramari izwi nka Saudi Investment Conference, aho yagaragaje ko Amerika ifite igisirikare gikomeye kandi ishobora kugikoresha igihe bibaye ngombwa.
Trump yagize ati: “Nubatse igisirikare gikomeye rimwe na rimwe ugomba kukoresha, kandi Cuba ni yo ishobora gukurikiraho,” nubwo yahise asaba abari aho kudaha agaciro cyane ayo magambo.
Nubwo yavuze ibi, ntiyigeze atangaza neza niba hari gahunda ifatika yo kugaba igitero kuri Cuba cyangwa uko byakorwa.
Ibi bije mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Amerika na Cuba, aho iki gihugu kiri mu bibazo bikomeye by’ubukungu birimo ibura rya lisansi n’ibiribwa.
Mu mezi ashize, ubuyobozi bwa Trump bwagiye bushyira igitutu kuri Cuba, harimo no guhagarika inkunga ya peteroli yaturukaga muri Venezuela ndetse no gutangaza ko hashobora kubaho impinduka mu buyobozi bw’icyo gihugu.
Nubwo ayo magambo ya Trump akomeje guteza impungenge, nta cyemezo cya gisirikare kiratangazwa ku mugaragaro kijyanye no gutera Cuba.
