Igitero cyakozwe n’umugabo witwaje imbunda n’ibindi byuma cyabereye mu White House mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2026, mu gihe Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari mu musangiro n’abanyamakuru ndetse n’abayobozi bakuru b’igihugu.
Uyu mugabo w’imyaka 31, wamenyekanye ku izina rya Cole Tomas Allen ukomoka muri Torrance muri Leta ya California, yafunguye umuriro arasa umwe mu bashinzwe umutekano. Icyakora, isasu ryafashwe n’ikoti ridatoborwa n’amasasu yari yambaye, bituma adakomereka bikomeye.
Abashinzwe umutekano bahise bitabira vuba, bamwuzuraho baramufata, mu gihe abari mu cyumba cyaberagamo umusangiro bahise bipfukamira munsi y’ameza bumvise urusaku rw’amasasu.
Polisi yemeje ko uwo mugabo ari we watangiye igitero, kandi kugeza ubu nta bimenyetso bigaragaza ko hari abandi bafatanyije na we. Meya wa Washington, Muriel Bowser, yavuze ko iperereza rigikomeje ariko nta kimenyetso kirerekana uruhare rw’undi muntu.
Mu bari muri uwo musangiro harimo abayobozi bakomeye barimo Visi Perezida JD Vance, Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio, bose bahise basohorwa barinzwe cyane.
Nyuma y’amasaha make, Trump yatangaje ko bakeka ko uwagabye igitero yabikoze wenyine, ndetse amwita “umurwayi”. Yanavuze ko abantu bafite uruhare runini mu buyobozi bakunze guhura n’ibitero nk’ibi, ati: “Iyo uri ingirakamaro baraguhiga.”
Ku bijyanye n’intambara iri hagati ya Amerika na Iran, Trump yavuze ko iki gitero kidashobora guhungabanya imigambi ye. Ati:
“Ntabwo bizambuza gutsinda intambara muri Iran. Ntabwo tuzi neza niba bifitanye isano, iperereza riracyakomeje.”
Iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, imaze kugira ingaruka zikomeye ku rwego mpuzamahanga, zirimo izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ihungabana ry’ubukungu bw’Isi.
Minisitiri w’Ubutabera w’agateganyo, Todd Blanche, yatangaje ko uregwa azagezwa imbere y’ubutabera ku wa 27 Mata 2026.
Iki gitero kibaye ubwa gatatu kuva mu 2024 habayeho kugerageza kurasa cyangwa kugirira nabi aho Perezida Trump ari, bituma ubuyobozi bwa Amerika butangaza ko bugiye kongera ingamba z’umutekano ku rwego rwo hejuru.
Trump yashimangiye ko igihugu cye kitazemera guhungabanywa n’ibikorwa by’urugomo, ati: “Ntabwo tuzemerera uwo ari we wese kwigarurira abaturage bacu.”

