Umuryango w’Abanyeshuri b’Abangilikani biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye (RASA UR-Huye), watangaje ko ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026, uzagirira ibihe bidasanzwe mu iteraniro rizabera imbere mu kaminuza.
Ni ku nshuro ya mbere, uyu muryango uzaba wakiriye icyarimwe Abasenyeri babiri b’itorero rya Angilikani mu Rwanda baturuka mu ma Diyoseze atanduakanye ya Butare na Nyaruguru
Ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026, Umuryango w’Abanyeshuri b’Abangilikani (RASA) ugiye kugira ibirori bitigeze biba kuva watangira gukorera muri iyi kaminuza.
Ibi birori bifite umwihariko wo kwakira abashumba babiri bakomeye, ari bo Nyiricyubahiro Rt. Rev. Christophe Nshimyimana (Butare) na Nyiricyubahiro Rt. Rev. Vincent Habimfura (Nyaruguru), baje mu muhango wo kwakira abanyeshuri bashya no Gukomeza bamwe mu banyeshuri basanzwe bakorera umurimo w’imana muri RASA UR Huye ndetse bakazafata n’Igaburo ryera.
Muri iri teraniro uyu muryango uzaba ufite intego igira iti: “Saved to illuminate the world” (Bakijijwe kugira ngo bamurikire isi). Binyuze mu kwakira abanyeshuri bashya binjiye muri kaminuza, bazaba bari kwerekana ko umukristo ukijijwe adakwiye kuba nyamwigendaho, ahubwo akwiye kuba itara rimurika mu bandi, akabafasha kumenya icyerekezo kizima mu buzima bushya bwa kaminuza akenshi buba bwuzuyemo ibishuko.
Umuhango wo gukomeza abanyeshuri uzaba kuri uyu munsi, ni ikindi kimenyetso cy’uko ubukristo bwinjiye muri kaminuza buhinduka imbaraga zo gukora no gutangaza inkuru y’agakiza ushize amanga.
Gukomezwa ntabwo ari umuhango w’idini gusa, ahubwo ni ugushimangira isezerano ryo kwitandukanya n’umwijima no kuba umusemburo w’impinduka mu mibereho ya buri munsi muri kaminuza.
Igaburo Ryera rizatangwa, rizandikwa mu mateka y’uyu muryango nk’iryambere ribereye imbere mu kaminuza, rinashimangira ubumwe abanyeshuri bafitanye na Kristo, bukaba isoko y’umucyo bitezweho kumurika mu bandi.
Iteraniro ryo ku wa 17 Gicurasi rizarenga kuba umuhango w’idini, ahubwo ribe umwanya wo kwishimira agakiza no gusubira mu isezerano ryo kumurikira Isi. Binyuze mu nama z’Abasenyeri bazaha abanyeshuri bazitabira.
Mu iri Teraniro hazaba harimo guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo zizatambutswa n’amakorari atandukanye asanzwe akorera umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse kandi bakazakira Abanyeshuri bagize umuryango mushya wa RASA CUR Izaba iri kwitegura gufungurwa ku mugaragaro muri Kaminuza ya Catholic University Of Rwanda.



