Bushali arakabirizwa cyane mumboni za Kabarankuru Icon

1 minute, 7 seconds Read

Mukigaaniro umuhanzi Kabarankuru Icon yagiranye n’umunyamakuru Taikun Ndahiro wa Isibo akagira na youtube channel yitwa “Narababwiye TV” yatangaje ko abona umuhanzi akaba n’umuraperi mugenzi we Bushali yarakabirijwe atari kurwego bamufataho nurwo bamushyiraho.

yagize ati ” ngewe mbona Bushi akabirizwa cyane ariko agira performance(uko umuhanzi yitwara kurubyiniro) nziza akomeza agira ati ” ngewe kugiti cyange ahantu umuraperi murebera ni muri lyrics(uko yandika indirimbo) ariko akenshi iyo ndi kumva indirimbo ziwe ntabwo mba ndi kwisanga mubihangano bye ngo menye icyo ari kuvuga”

Abajijwe niba Bushali yaza mubaraperi 10 beza murwanda maze nawe mugusubiza ati ” kuri ngewe ntiyazamo ndetse ntiyaza mubaraperi 1500 beza” ati umufana wa Bushi aho ari ntaze kuntera amabuye kuko sinaje kumukasa ibyo ni ibitekerezo byange, buri muntu agira uko yumva umuziki niba umuraperi mwiza areberwa kuburyo yandika nkaba navuzeko ibye ntacyo numvamo ntibandenganye

Nyuma yaya magambo kumbuga nkoranyambaga hahise hazamuka impaka harimo abanengaga Kabarankuru Icon bavugako ibyo yavuze atari ukuri bagaragaza uburyo Bushali yagize uruhare rukomeye muguhindura no guteza imbere injyana ya trap nyarwanda binyuze munjyana aririmba ya Kinyatrap

Abandi bagaragaje ko Kabarankuru yaba yakoresheje ayo magambo murwego rwo gushaka kwiyegereza Bushali ngo bage muntambara y’umuziki(rap battle) ishobora gutuma izina ryiwe rizamuka akavugwa cyane mubitangazamakuru no kumbugankoranyambaga bikamufasha kumenyekana

Uyu Kabarankuru numwe mubahanzi babaraperi bakiri kuzamuka muri muzika nyarwanda aho afite indirimbo nkiyitwa “pastor” imaze amezi 4 hanze ndetse niyitwa “umukunga” yahuriyemo nuzwi kumbugankoranyambaga nka Dumba

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *