Banki Nkuru y’Igihugu yatangaje ko yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 7,25% rugera kuri 8,25%, mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko ukomeje kwiyongera.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko imibare yagaragaje ko ibiciro ku masoko byakomeje kuzamuka birenze imbago zisanzwe zigenwa na BNR hagati ya 2% na 8%. Mu kwezi kwa Mata 2026, izamuka ry’ibiciro ryageze kuri 13%, rivuye kuri 9,2% ryari muri Werurwe.
Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko kongera uru rwunguko bigamije kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro no kurinda ubushobozi bw’abaturage bwo guhaha.
Yasobanuye ko intego ari uko mu myaka iri imbere, izamuka ry’ibiciro ryazagaruka munsi ya 5%, kugira ngo ubukungu bukomeze kugenda neza.
BNR yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro ryatewe cyane n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, gazi n’ibiciro by’ubwikorezi mpuzamahanga. Hari kandi ingaruka zituruka ku bibazo byo mu Burasirazuba bwo hagati, birimo ubushyamirane hagati ya Amerika, Israel na Iran, ndetse n’ingaruka z’ifungwa ry’Umuhora wa Hormuz.
Banki Nkuru ivuga ko ibyo bibazo bishobora gukomeza kugira ingaruka ku bukungu bw’Isi, aho biteganyijwe ko ubukungu bw’Isi buzazamuka ku kigero cya 3,1% muri uyu mwaka, mu gihe ibiciro bya lisansi bishobora gukomeza kuzamuka.
Guverineri Hakuziyaremye yasabye abaturage kwitwararika mu mikoreshereze y’amafaranga yabo, cyane cyane bagabanya ingendo n’ibindi bikorwa bitari ngombwa, kugira ngo babashe guhangana n’izamuka ry’ibiciro.
BNR kandi yibukije ko ubukungu bw’u Rwanda bwagiye buhangana n’ibibazo bitandukanye kuva mu 2020, birimo icyorezo cya Covid-19, intambara y’u Burusiya na Ukraine, ndetse n’ibiza by’imyuzure, ariko igihugu kikomeza gufata ingamba zo kurinda ubukungu guhungabana.
Muri rusange, BNR ivuga ko kongera uru rwunguko ari imwe mu ngamba zigamije kugabanya igitutu cy’izamuka ry’ibiciro no gufasha abaturage gukomeza kugira ubushobozi bwo guhaha.


