Urukundo rudasanzwe hagati y’Umuhanzi wo muri Nigeria ndetse n’Umunyarwanda

Umunyenga w’urukundo ruri hagati y’icyamamare cyo muri Nigeria Moctar n’umuhanzikazi France Mpundu ukomeje gufata indi ntera, nyuma y’aho uyu musore wegukanye irushanwa rya The Secret Story 2025 yongeye gusesekara mu Rwanda. ​Kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Mata 2026, Moctar yemeje amakuru y’uko ari i Kigali binyuze ku mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, […]

Iperereza kuri Ruswa ryiyongereye ku byaha DC Clement akurikiranyweho

Iperereza rikorerwa Niyigaba Clement, uzwi nka DC Clement, ryahawe indi nshuro ikomeye nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rugaragarije ko uyu mugabo ubu noneho atangiye gukurikiranwaho n’icyaha cya ruswa. Ibi bije byiyongera ku byaha by’ibanze yari yafatiweho birimo kwangiza ibintu by’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko. ​Iki kibazo cyatangiye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata 2026, […]

Abahanzi nyarwanda bahatanye mu bihembo bya Africa Golden Awards 2026

Abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Bruce Melodie, Meddy ndetse n’itsinda rya Alicia & Germaine, bari mu bahataniye ibihembo mpuzamahanga bya Africa Golden Awards 2026. Aya marushanwa agamije guha icyubahiro abantu n’ibigo bigira uruhare mu guteza imbere Afurika mu nzego zitandukanye zirimo ubuhanzi, ubucuruzi, siyansi, siporo n’ibikorwa by’ubugiraneza. Ibi bihembo biteganyijwe gutangwa ku wa […]

Itsinda Alicia na Germain rihagarariye u Rwanda mu irushanwa Africa Golden Awards 2026

Alicia na Germain ni itsinda rimaze kwigarurira imitima y’abatari bake mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu Guhanga no kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimabaza Imana, iri tsinda rigizwe n’abakobwa 2 nibo bahagarariye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga Africa Golden Awards 2026 (AGA). Mbere y’uko Alicia na Germaine bitabira iri rushanwa bari bamaze igihe gito […]

Dore impamvu Soloba yibye amaturo mu bukwe bwa Micky na Ag Promoter

Umunyarwenya, umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filimi Soloba yemeye ko yafashe amafaranga y’amaturo mu rusengero ubwo Micky yasezeranaga n’umugabo we Ag Promoter, asobanura ko yabikoze agamije gushimisha abantu no gukora ibyo bita “content creation.” Mu kiganiro Micky yagiranye n’itangazamakuru mbere, yavuze ko byamubabaje cyane kubona umwe mu nshuti zabo wari no mu bambariye umugabo we ahaguruka […]

Koffi Olomidé yasezeranye n’umukunzi we nyuma y’imyaka 20 bakundana

Icyamamare mu muziki wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomidé, yasezeranye byemewe n’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe kinini bakundana, Cindy Le Cœur, nyuma y’imyaka igera kuri 20 bari mu rukundo. Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu mu gace ka Gombe mu Mujyi wa Kinshasa, ahazwi cyane nk’agace gatuyemo abakomeye n’abafite ibikorwa bikomeye mu gihugu. […]

Umunyamakuru wa Radio Rwanda “Gloria Mukamabano” yeguye

Umunyamakuru wabaye n’umuhanzi, Gloria Mukamabano, wamenyekanye cyane asoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda, yasezeye ku mirimo ye mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Rwanda Broadcasting Agency (RBA), nyuma y’imyaka icyenda akorera iki kigo. Amakuru yatangajwe agaragaza ko yasezeye kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026. Mu gihe yamaze muri RBA, Gloria yigaragaje nk’umwe mu banyamakuru bubashywe […]

Umutego w’ubukene n’umururumba: kubera iki Bad Rama yaba yaravuze amagambo asebya leta y’u Rwanda

Mupende Ramadhan, wamenyekanye cyane nka Bad Rama akaba n’uwahoze ayobora inzu ifasha abahanzi ya The Mane, akomeje gutungura benshi kubera amagambo y’ibihuha n’ukwibasira ubutegetsi bw’u Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze 22 Gashyantare 2026. Iyi myitwarire yatunguye inshuti n’abavandimwe be bavuga ko atigeze arangwa n’ishyaka rya politiki, ahubwo ikaba ishobora kuba ari ingaruka z’ibibazo by’ubukungu […]