Rayon Sports F.C. yatangaje ko, ku bwumvikane bw’impande zombi, yatandukanye na Bruno Ferry wari umutoza mukuru w’iyi kipe. Ikipe yashimiye cyane umusanzu we mu gihe yayitozaga, imwifuriza amahirwe masa mu bikorwa bye biri imbere. Uyu Mufaransa atandukanye n’iyi kipe yatozaga kuva mu Kuboza 2025, ayisize muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro. Bruno Ferry asize kandi Rayon sports […]
Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR bwashyize hanze urutonde rw’abantu 35 bambuwe inshingano za gishumba n’iz’umubwirizabutumwa baherewe mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda nyuma yuko bahamijwe ibyaha bya Jenoside, aba barimo Pasiteri Uwinkindi Jean woherejwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rw’i Arusha, akaburanishirizwa mu Rwanda, agakatirwa gufungwa burundu. Iri tangazo rivuga ko icyemezo cyo kwirukana burundu bariya bantu, rishingiye ku […]
Kuri uyu wa gatatu, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatanze ikiganiro cyihariye ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, kigamije kubakangurira gusobanukirwa isi nshya batuyemo ya “Internet” n’ibyaha biyikorerwamo. Mu kiganiro Ygiranye n’abanyeshuri ndetse n’abayobozi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Dr. Murangira B. Thierry yagaragaje ko abakoresha ikoranabuhanga bose bamaze guhinduka […]
Joan Laporta i Estruch yongeye gutorerwa kuyobora ikipe ya FC Barcelona muri manda y’imyaka itanu iri imbere, nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 68%, ahigika uwo bari bahanganye Víctor Font wagize 30%. Aya matora yabaye ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2026, aho abanyamuryango ba FC Barcelona bemerewe gutora Umuyobozi Mukuru w’iyi kipe. Yabaye nyuma […]
Umunyamakuru akaba n’umwanditsi uri kuzamuka mu bijyanye n’ubuvanganzo, Muhoza Patrick Agape, yatangaje ku mugaragaro ko agiye kumurika igitabo cye gishya yise “Sleeping Not Dead.” Iki gikorwa gitegerejwe na benshi kizaba kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026. Iki gikorwa kizitabirwa n’abantu batandukanye barimo abanyabwenge, abayobozi mu by’iyobokamana ndetse n’abari mu rwego rw’ubuhanzi n’ubuvanganzo. Ni […]
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, byibanze ku mutekano mu karere n’umubano w’Ibihugu byombi. Abakuru b’Ibihugu bahuriye i Paris mu Bufaransa, aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya kabiri yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri mu bikorwa bya gisivili. Iyi nama yabaye ku wa 10 Werurwe 2026, […]
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Rwanda Investigation Bureau (RIB), rwerekanye abasore babiri bakekwaho ibyaha bitanu bikomeye birimo gusambanya umwana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugera ku makuru hagamijwe gukora icyaha. Aba bakekwa bari hagati y’imyaka 27 na 31 y’amavuko, bakaba bakekwaho gukorera ibi byaha mu […]
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, National Institute of Statistics of Rwanda (NISR), cyatangaje ko muri Gashyantare 2026 ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 9,2% ugereranyije na Gashyantare 2025. Ibi bigaragaza ko ibiciro byakomeje kuzamuka kuko mu kwezi kwa Mutarama 2026 byari byiyongereyeho 8,9%, nyamara mu gihe mu mwaka ushize byari kuri 6,3%. Raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 10 Werurwe […]
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Werurwe 2026 yemeje umushinga w’itegeko rigenga umutungo koranabuhanga (virtual assets) mu Rwanda. Iki cyemezo gifatwa nk’intambwe ya mbere iganisha ku gushyiraho amategeko agenga ikoreshwa ry’uyu mutungo mu gihugu. Umutungo koranabuhanga ni agaciro kagaragazwa mu buryo bw’ikoranabuhanga gashobora gucuruzwa cyangwa guhererekanywa, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, gashobora kandi gukoreshwa mu kwishyura no […]
Mu minsi ibiri ishize, mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare, haguye imvura ikaze ivanzemo inkuba n’imiyaga ikomeye, yateje igihombo gikomeye abaturage nyuma y’aho inkuba ikubise inka icumi, eshanu muri zo zigahita zipfa ako kanya. Ibi byago byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’iki cyumweru, bishyira mu kaga imiryango […]
