Perezida Ruto Yahakanye Ibivugwa ku Kwakira Abarwayi ba Ebola b’Abanyamerika muri Kenya

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatanze ibisobanuro ku mpaka zimaze iminsi zivugwa ku mushinga wo gushyiraho ikigo cyihariye cyo kwitegura guhangana n’icyorezo cya Ebola, nyuma y’impaka n’imyigaragambyo byagaragajwe n’abaturage bamwe. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Perezida Ruto yavuze ko gahunda iri gukorwa igamije kongerera igihugu ubushobozi bwo gukumira no guhangana n’indwara z’ibyorezo, aho yashimangiye ko ubuzima […]

Ebola Yongeye Kwiyongera muri RDC, Abanduye Bemejwe Bageze kuri 282

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko umubare w’abamaze kwemezwa ko banduye icyorezo cya Ebola wageze kuri 282, nyuma y’uko hagaragaye abantu 19 bashya basanzwemo iki cyorezo mu bipimo biherutse gukorwa. Imibare yatangajwe n’inzego za leta igaragaza ko Intara ya Ituri ari yo yibasiwe cyane n’iki cyorezo, aho habarurwa abantu 264 bamaze […]

Inkindi Aisha yashyize umucyo ku by’urukundo yavuzwemo na M. Iréné watangaje ubukwe

Imyaka yari ibaye myinshi ku mbuga nkoranyambaga havugwa inkuru z’urukundo rwa Inkindi Aisha na Murindahabi Iréné wamamaye mu itangazamakuru nka M. Iréné, ariko uyu musore we yamaze gutangaza ubukwe n’undi mukobwa wo mu Bubiligi. Izi nkuru uretse kuba zarabaye nyinshi, zanakundaga gutizwa umurindi nuko ba nyirazo batigeze bazihakana ahubwo inshuro nyinshi iyo babaga bari mu […]

Arashyize ararongora M.Irene yatangaje igihe ubukwe bwe buzabera

Umunyamakuru akaba n’umujyanama w’abahanzi, Murindahabi Irene wamamaye nka M Irene, yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Nishimwe Liliane bari bamaze igihe kinini bakundana, nyuma yo kumwambika impeta y’urukundo mu gihugu cy’u Bubiligi. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026, M Irene washinze inzu ifasha abahanzi ya MIE Empire, yifashishije amafoto atandukanye agaragaza […]

RASA UR HUYE igiye kwakira aba bishops babiri mu iteraniro ry’amateka

Umuryango w’Abanyeshuri b’Abangilikani biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye (RASA UR-Huye), watangaje ko ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026, uzagirira ibihe bidasanzwe mu iteraniro rizabera imbere mu kaminuza. Ni ku nshuro ya mbere, uyu muryango uzaba wakiriye icyarimwe Abasenyeri babiri b’itorero rya Angilikani mu Rwanda baturuka mu ma Diyoseze atanduakanye ya Butare […]

Kylian Mbappe bwa mbere muri kariyeri (career) ye, nkumukinnyi abuze igihembo na kimwe mu bihembo bya UNFP

Mubihembo bya UNFP (Union Nationale des Footballeurs Professionels) byatanzwe kumugoroba wo kuwa 11 Gicurasi 2026 bwa mbere mumateka ya Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa na Real Madrid, Kylian Mpappe yabuze igihembo na kimwe mubihembo bya UNFP. Ni ibihembo bihabwa abakinnyi ndetse nabatoza bitwaye muri Champion y’Ubufaransa Ligue 1 ndetse nabakinnyi babafaransa bakina hanze yigihugu mumwaka w’imikino. […]

Trump yanze kongera igihe cy’agahenge na Iran mu gihe ibiganiro bikomeje gushidikanywaho

Perezida wa America, Donald Trump, yatangaje ko adashyigikiye kongera igihe cy’agahenge hagati y’Amerika na Iran giteganyijwe kurangira ku wa Gatatu, kugira ngo habeho andi mahirwe y’ibiganiro. Trump yabivuze mu kiganiro yagiranye na CNBC uy’umunsi kuwa Kabiri, aho yagaragaje ko igihe gisigaye ari gito kandi ko hatabayeho amasezerano, imirwano ishobora kongera kubura. Ibiganiro bishya biteganyijwe kubera […]