ISURA NYAKURI Y’UBUZIMA BW’IBINYOMA: Ukuri kwihishe inyuma ya “Soft Life” yo mu Mijyi

author
1 minute, 52 seconds Read

Mu myaka ya vuba, mu mijyi ikura cyane nka Kigali na Kampala, hagaragaye umuco mushya w’imibereho wigaruriye cyane urubyiruko: “Soft Life.” Ni ubuzima bugaragara nk’ubwiza, bwuzuyemo kwinezeza, ibirori bidashira, amafoto meza n’ubuzima bw’icyubahiro ku mbuga nkoranyambaga.

Ariko se inyuma y’iyo shusho nziza, haba hari iki?

Ubuzima bugaragara vs ubuzima nyakuri

Ujya winjira mu tubari dukunzwe n’urubyiruko, ugasanga hari abicaye basa n’abageze kuri byose. Imyambarire ihenze, telefoni zigezweho, n’imyitwarire igaragaza icyizere cyinshi. Ariko iyo ugenzuye neza, usanga bamwe muri bo bamaze amasaha menshi bafite ikinyobwa kimwe ku meza ari uburyo bwo kwerekana isura batari yo.

Iyo amahirwe abaye make, ugasanga uwo wari “umu-boss” ahindutse usaba ubufasha bwo gutaha, cyangwa ejo akagaruka afite impamvu z’agahinda zisaba amafaranga.

Ibaruramari ridafite ishingiro

Ikibazo gikomeye kiri muri ubu buzima ni uko budafite ishingiro rifatika. Ibintu bigaragara nk’imyenda, telefoni, cyangwa aho bafatira amafotO biba bidafitanye isano n’ubushobozi nyabwo bwabo.

Hari abambara imyenda batunze ku nguzanyo, bagakoresha ibikoresho bihenze badafitiye ubushobozi bwo kubibungabunga, ndetse bakagira “standards” mu magambo gusa, ariko nta gahunda ifatika bafite y’ubuzima bw’ejo hazaza.

Kuba mu bigaragara, ariko utariho

Ubu buzima bushingiye cyane ku kugaragara neza aho kubaho neza. Amafoto meza ku mbuga nkoranyambaga, gusabana n’abantu bazwi, no kwiyitirira ubuzima bwiza bihinduka intego nyamukuru.

Ariko ikibazo ni uko “attention” yo kuri internet idashobora gusimbura ubuzima bufite ireme: akazi gafatika, ubumenyi, n’icyerekezo cy’ejo hazaza.

Igihe ntigitegereza

Igihe kirihuta, kandi ntikigira imbabazi. Ubuto n’ubwiza bikunze kuba ishingiro ry’ubu buzima ntibihoraho. Iyo bishize, usanga nta kindi gisigaye niba nta cyo umuntu yubatse.

Aha ni ho benshi basigara mu gihirahiro, bibaza aho imyaka yabo yagiye, n’impamvu nta ntambwe bateye mu buzima.

Ukuri kutavugwa

Ukuri ni uku: nta muntu ugomba kugutunga ubuzima utarwiharije. Nta mujyi uzaguhindurira ubuzima utabishyizemo imbaraga. Nta nubwo kubaho mu binyoma by’akanya gato bishobora kubaka ejo hazaza hawe.

Umwanzuro: Kanguka wubake ubuzima bufatika

Igihe kirageze ngo urubyiruko rureke gukurikirana isura y’ubuzima itari yo, ahubwo rutangire kubaka ejo harwo hashingiye ku kuri.

Shyira imbere:gukora no gushaka ubumenyi,kubaka ubushobozi buhoraho,gutegura ejo hazaza hawe witonze.Isi ntibabarira uwayibeshye. Ariko kandi, irakira neza uwiteguye kuyihangana no kuyikorera.Hitamo ukuri aho guhitamo isura. Kuko ukuri kubabaza, ariko kubohora.

Kuba mu bigaragara, ariko utariho

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *