Ikinyamakuru BTN TV cyatangaje ko kimaze igihe gihura n’imbogamizi mu kubona amakuru atangwa n’Umujyi wa Kigali, gisaba inzego zitandukanye kwibutsa Umuvugizi w’uyu mujyi, Emma Claudine, inshingano zo gutanga amakuru ku bitangazamakuru.
Mu butumwa cyashyize ku rubuga nkoranyambaga X, BTN TV yavuze ko hari inkuru nyinshi cyagiye gishaka gutangaho ibisobanuro biturutse ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ariko ngo umuvugizi wawo ntabasubize telefoni cyangwa ubutumwa bamwoherereza.
Iki kinyamakuru cyavuze ko ikibazo kitareba umunyamakuru umwe gusa, ahubwo ko abanyamakuru bacyo batandukanye bagerageje kuvugana n’uyu muvugizi ariko ntibabone igisubizo.
BTN TV kandi yavuze ko hari igihe cyegereye Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali, Urujeni Martine, kugira ngo abafashe kubona umuvugizi, ariko ngo icyo kibazo nticyakemutse.
Mu butumwa bwayo, BTN TV yasabye inzego zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Office of the Government Spokesperson, Rwanda Governance Board, Rwanda Media Commission, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’Association of Rwandan Journalists, gufasha mu gukemura iki kibazo.
Iki gitangazamakuru cyashimangiye ko ari ikinyamakuru cyemewe n’amategeko kandi gifite uruhare mu kugeza amakuru ku baturage, kikavuga ko bidakwiye gutangaza inkuru zitagaragaramo uruhande rw’ubuyobozi kuko abaturage baba bakeneye ibisobanuro byuzuye ku bibazo bibareba.
BTN TV yagaragaje ko umwanya w’umuvugizi washyizweho kugira ngo worohereze abaturage n’itangazamakuru kubona amakuru ajyanye n’ibikorwa by’inzego za Leta, bityo ugomba gukora inshingano zawo uko bikwiye.
Mu gusoza ubutumwa bwayo, BTN TV yagize iti: “Gutanga amakuru si impuhwe, ahubwo ni inshingano.”
https://twitter.com/BTN_Rwanda/status/2056997129613156566?s=20

