Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Kanama 2026, ikipe ya Real Madrid yatangaje ku mugaragaro José Mourinho nk’umutoza mukuru wayo mushya mu muhango wabereye mu kigo cy’imyitozo cya Ciudad Real Madrid giherereye i Valdebebas. Uyu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, nta banyamakuru bari bahari, ugaragaza itangira ry’igihe cya kabiri cy’uyu mutoza w’UmunyaPortugal muri iyi […]
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, BK Pro League, yamaze gutangaza gahunda y’imikino y’umwaka wa 2026/2027. Iyi shampiyona itegerejwe na benshi izatangira muri Nzeri 2026 isozwe muri Gicurasi 2027, aho abakunzi b’umupira w’amaguru bazakurikirana imikino izamara amezi icyenda. Abategura shampiyona batangaje ko amatariki n’amasaha y’imikino ashobora guhinduka bitewe n’imigendekere y’irushanwa. Umwaka w’imikino wa 2026/2027 uzatangira […]
Ikipe y’igihugu ya Cameroun yatsinze Malawi ibitego 3-0, yegukana ku nshuro ya mbere mu mateka yayo Igikombe cya Afurika cy’Abagore WAFCON 2026. Umukinnyi Marie Ngah Manga yafunguye amazamu ku munota wa 20, atsindishije umutwe ari hafi y’izamu. Nyuma y’iminota 10, Naomi Eto yatsinze igitego cya kabiri, mbere y’uko Ngah Manga atsinda icya gatatu mu minota […]
Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi riri kugana ku musozo, amakipe menshi ari kugurisha abakinnyi ku mpamvu zitandukanye zirimo kugabanya umutwaro w’imishahara, kubona inyungu ku bakinnyi bageze ku rwego rwo hejuru cyangwa kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umutungo. Ariko si amakipe yose afite ubushobozi bumwe mu kugurisha abakinnyi. Hari ayamenyereye kuvumbura impano, kuziteza imbere no kuzigurisha […]
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryagennye impuguke y’Umwongereza, Nicholas De Long, nk’Umuyobozi mushya ushinzwe guteza imbere umupira w’amaguru w’abato ku rwego rw’igihugu. Iki cyemezo kigamije kurushaho gushimangira gahunda yo gutegura no kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato. De Long afite ubunararibonye bukomeye mu guteza imbere impano, gushakisha abakinnyi bafite ubushobozi no kubatoza. Yakoze mu makipe […]
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ibyavuye mu isuzuma ryakozwe ku makipe yasabye impushya zo kwitabira shampiyona ya BK Pro League 2026-2027. Iri suzuma ryakozwe n’Urwego rwa FERWAFA rushinzwe gutanga impushya ku makipe Club Licensing First Instance Body, rwateranye kuva ku wa 12 kugeza ku wa 14 Kanama 2026, rugamije kureba niba amakipe yujuje […]
Umunyamakuru Uwimana Clarisse yagizwe Visi Perezida wa AS Kigali yahinduriwe izina ikitwa Kigali Football Club, asimbura Kankindi Anne-Lise. Uwimana uzaba wungirije Perezida wa Kigali FC, Rindiro Jean Chrysostome, asanzwe ari umunyamakuru wa B&B Kigali FC ariko yanakoreye izindi radiyo zirimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Radio 10 na Vision FM. Uretse kuvuga umupira no […]
Cristiano Ronaldo yatanze ikimenyetso gikomeye kurusha ibindi byose cyerekana ko umwe mu bakinnyi bakoze amateka akomeye mu mupira w’amaguru ashobora kuba ari hafi gusezera. Mu kiganiro yagiranye na Vogue cyasohotse ku Cyumweru, uyu mukinnyi w’Umunya-Portugal w’imyaka 41, akaba na kapiteni wa Al-Nassr, yavuze ko iyi shampiyona ishobora kuba ari iya nyuma akina umupira w’amaguru, anagaragaza […]
Arsenal yatangiye neza umukino wa Community Shield, itsinda Manchester City ibitego 3-0. Ibitego bya Riccardo Calafiori, Kai Havertz na Martin Ødegaard byagaragaje ubukana bw’iyi kipe muri uyumwaka wimikino ugiye gutangira. Umukinnyi mushya Christos Tzolis yahise agaragaza ubuhanga bwe ku mukino we wa mbere, atanga imipira ibiri yavuyemo ibitego, bituma Arsenal ikomeza kuyobora umukino. Calafiori ni […]
Ikipe y’igihugu ya Algeria, yari itarigeze irenga 1/4 cy’irangiza, yanditse amateka mashya nyuma yo gutsinda mukeba wayo Maroc. Mu gice cya mbere, amakipe yombi ntiyabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda. Ku munota wa gatatu, Algeria hafi yo gutsindwa igitego kidasanzwe nyuma y’uko Lana Smits akoze ikosa mu mutwe, ariko umunyezamu Chloe N’Gazi akatabara. Algeria yagerageje gushaka […]
