Myles Lewis-Skelly arifuza kuguma muri Arsenal nubwo Chelsea na Manchester United bamwifuza

Myles Lewis-Skelly yarangije umwaka w’imikino wa 2025/2026 ari mu bihe byiza cyane. Yabaye umukinnyi ubanza hagati mu kibuga muri Arsenal, yegukana igikombe cya Premier League ndetse anatangira mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions League afite imyaka 19 gusa. Ariko uko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rigenda risatira umusozo, amakuru yatangiye kuvuga ko ashobora […]

Umubyeyi wa Messi yitabye Imana, Cristiano Ronaldo aboneraho kugaragaza ko hari ibintu birenze umupira w’amaguru.

Mu myaka hafi 20 ishize, Lionel Messi na Cristiano Ronaldo babaye bamwe mu bakinnyi bakomeye kandi bahanganye cyane mu mateka y’umupira w’amaguru. Nubwo guhangana kwabo kwagiye gutuma benshi batekereza ko badakundana, igihe kimwe cyose umwe avuze undi, akenshi amuvugaho neza. Kuri ubu, Messi ari kunyura mu bihe bikomeye mu buzima bwe bwite nyuma y’urupfu rwa […]

Amakipe ari muri big six m’Ubwongereza ari gusahura amakipe akennye

Transfer ya Bruno GuimarĂŁes iva muri Newcastle United ijya muri Arsenal ku giciro cya miliyoni ÂŁ75 yongeye kugaragaza impinduka zikomeye zikomeje kuba muri Premier League. Arsenal ikomeje gukoresha amafaranga menshi mu gushaka abakinnyi bafite ubushobozi bwo guhita bazamura urwego rw’ikipe, mu gihe amakipe akomeye agenda arushaho kwigarurira abakinnyi beza b’amakipe asigaye. Iyi transfer kandi ituma […]

Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bashyingiranwe

Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye i Cascais, muri Portugal, aba bombi bakoze ubukwe mu muhango wihariye kandi utari munini ku wa Kabiri, bari kumwe n’abana babo batanu, nyuma y’umwaka umwe batangaje ko basezeranye kuzashyingiranwa. Ronaldo yatangaje ko we na Georgina bamaze gushyingiranwa nyuma y’imyaka icumi bari bamaze babana, ashyira […]

U Rwanda rwahawe kwakira CECAFA Kagame Cup mu 2027 no mu 2028

Inama y’Amashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) yahaye u Rwanda uburenganzira bwo kwakira amarushanwa ya CECAFA Kagame Cup mu myaka ibiri iri imbere, ni ukuvuga 2027 na 2028. Inama y’Ubutegetsi ya CECAFA iyobowe na Perezida wayo, Paulos Weldehaimanot Andemariam, yateranye ku wa 6 Kanama 2026 muri Mövenpick Hotel, maze ifata icyemezo […]

AS Monaco igiye gusesa amasezerano na Paul Pogba

Ikipe ya AS Monaco yafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano yari afitanye na Paul Pogba, umukinnyi wabaye intwari mu Gikombe cy’Isi cya 2018. Aya masezerano yagombaga kurangira mu mpeshyi y’umwaka utaha. Biteganyijwe ko impande zombi zizumvikana ku bijyanye n’amafaranga mbere yo gusesa ayo masezerano burundu, byatangajwe na Le Parisien Sports, kuri uyu Kabiri tariki 11 Kanama […]

Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA Shema Fabrice yatawe muri yombi kuri uyu wa 11 kanama 2026. Amakuru y’ifungwa rya Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yatangajwe n’umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry kuri uyu wa kabiri. Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Shema Fabrice akurikiranyweho […]