Kylian Mbappe bwa mbere muri kariyeri (career) ye, nkumukinnyi abuze igihembo na kimwe mu bihembo bya UNFP

Mubihembo bya UNFP (Union Nationale des Footballeurs Professionels) byatanzwe kumugoroba wo kuwa 11 Gicurasi 2026 bwa mbere mumateka ya Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa na Real Madrid, Kylian Mpappe yabuze igihembo na kimwe mubihembo bya UNFP. Ni ibihembo bihabwa abakinnyi ndetse nabatoza bitwaye muri Champion y’Ubufaransa Ligue 1 ndetse nabakinnyi babafaransa bakina hanze yigihugu mumwaka w’imikino. […]

Kiliziya Gatolika yamaganye abitwa “Abatowe” bashyizeho ‘Papa’ mu Rwanda

Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza itsinda ry’abantu biyita “Abatowe” ryimitse umuntu ryise Papa mushya mu Rwanda, ibintu byateje impaka n’urujijo mu bakirisitu no muri sosiyete nyarwanda. Uwo witwa Harerimana Faustin ni we wahawe izina rya Papa muri uwo muhango, aho yambitswe inkoni y’ubushumba, ahabwa umusaraba ndetse na Bibiliya, nk’ibimenyetso by’ubuyobozi bw’iyobokamana. […]

Chelsea yirukanye Liam Rosenior nyuma yo gutsindwa inshuro eshanu zikurikirana muri premier league

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata 2026 ikipe ya Chelsea FC yatangaje ko yamaze gutandukana n’umutoza wayo mukuru Liam Rosenior nyuma y’uruhererekane rw’imikino mibi yagaragayemo gutsindwa inshuro eshanu zikurikiranye muri Premier League. Rosenior w’imyaka 41 y’amavuko yagiye kuri izinshingano muri Mutarama asimbuye Enzo Maresca, asinya amasezerano y’imyaka 6 yagombaga kugeza mu mwaka wa 2032, […]

Dore amatike ahenze cyane bitewe n’ihinduka ry’Ibiciro by’ingendo mu Rwanda

Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi, mu buryo bwa rusange nyuma yuko Intambara iri kubera muburasurazuba bwo hagati yakomye mu nkora kuboneka kw’ibikomoka kuri peteroli. Iri hinduka rije rikurikira izamuka rikomeye ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, aho ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda, lisansi na mazutu byarenze […]

Michelle Yeoh agiye guhabwa inyenyeri y’icyubahiro muri Hollywood

Umukinnyi wa filime w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Umukinnyi wa filime w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Michelle Yeoh, uherutse gutumirwa mu Rwanda mu gikorwa cyo Kwita Izina Ingagi mu 2025, agiye guhabwa inyenyeri y’icyubahiro ahazwi nka Hollywood Walk of Fame ku wa 18 Gashyantare 2026. Iyi nyenyeri izaba ari iya 2836 itanzwe kuri uru rutambiro rw’icyubahiro, aho […]

DJ Neptune agiye kugaruka i Kigali mu gitaramo yise ‘Soundz of Neptune’

DJ Neptune yateguje igitaramo gikomeye azakorera i Kigali, agaragaza ko kizaba gitandukanye n’ibyo aheruka kuhakorera, hashingiwe ku byo yatangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Iki gitaramo cyiswe “Soundz of Neptune” giteganyijwe ku wa 21 Werurwe 2026, kikazabera muri Atelier du Vin i Kigali. Abategura iki gikorwa bavuga ko kiri mu murongo w’ibitaramo uyu […]

Nyamagabe: Abantu bari gupfa umusubirizo nyuma y’inzoga banyoye mu kiriyo

Abaturage bo mu Mudugudu wa Mujuga, Akagari ka Mujuga, Umurenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe bari mu rujijo nyuma y’urupfu rw’abantu bane rwabaye mu minsi ikurikiranye, bivugwa ko bari kuzira inzoga banyweye ubwo bari bagiye gutabara umuturanyi wabo wari wagize ibyago. Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko byatangiriye ku rupfu rwa Uwamahoro Melania, […]